PERPETUAL PEACE PROJECT

Umushinga Perpetual Peace Project washinzwe bigendeye ku myumvire yuko nta muntu cg ikigo gishobora kwemeza ko kizi neza icyo ari cyo amahoro.

Muri iki gihe, kimwe no mu gihe cya Immanuel Kant(1724-1804),igitekerezo cy’amahoro ntikirasobanuka kandi gikomeje kubonwa nk’ikinyuranyo cy’intambara. Umushinga wacu ushobora gusobanuka binyujijwe mu gitekerezo cya Kant cyo “kwamamaza”; ubwinshi bw’imyumvire y’iryo jambo budufasha kwerekeza ibiganiro mu byerekezo bitandukanye bifite n’imyumvire itandukanye.

Uyu mushinga utangira wumvikanisha ko igitekerezo cy’amahoro kidashobora gusobanurwa binyujijwe mu muco no muri politiki. Intego y’uyu mushinga ni ukwiga no gusesengura igitekerezo cy’amahoro, uhereye ku myumvire ko nta rurimi rusange rushobora gukoreshwa nk’ururimi fatizo muri icyo kiganiro cy’amahoro. Ku bwizo mpamvu umushinga wacu ufite ingamba uhereye mu bigo bitandukanye,zo gushyiraho uburyo bwo kwongera kwibaza ku gitekerezo cy’amahoro.

Intego z’umushinga ntago ari ugushyiraho amategeko ngenderwaho, ahubwo gutekereza ku mushinga w’amahoro no kwibaza k’uburyo ushobora kugerwaho.Umushinga wacu ntushobora kugerwaho mu buryo bwo gushaka kubona igisobanuro nyacyo, ahubwo buri gisobanuro kigomba kugirana isano n’abantu runaka ndetse n’imigenzereze y’umuco. Ijambo amahoro riganirwaho mu buryo butandukanye bitewe n’abantu batandukanye ndetse n’uburyo babayeho. Mu yandi magambo, ibice bitandukanye by’ibi biganiro n’ imitunganirize yabyo biduha igitekerezo rusange mbere yuko biba.

Ibitekerezo bitandukanye twumvise muri uyu mushinga ku murongo w’ikoranabuhanga wa interineti, mu imurikabikorwa, mu biganiro nyunguranabitekerezo,  byatanze undi mwanya w’ibisobanuro bishoboka. Ibitekerezo  ntibyari bitegerejweho ibisobanuro byimbitse ku  muco w’amahoro ahubwo kugaragariza abitabiriye imurika n’abandi uburyo bwo gusobanura no gusemura amahoro ubwayo.  Uruhare rwa buri wese  rurakenewe muri icyo kiganiro kuko nta muntu wemezako afite ubumenyi buhagije bwerekeye ku gitekerezo  cy’amahoro.


17 comments:

  1. ibyishimo, happiness

    ReplyDelete
  2. amahoro ku mutima:peace in your heart
    amahoro ku mubiri(umutekano,ubwigenge):physical peace(security,freedom)

    ReplyDelete
  3. amahorao mu mutima wa buri wese ndetse no kubamukikije abavandimwe ,inshuti igihugu cye etc.
    (peace in our heart,with our neighbours,those we cares for thus peace in Our country etc).

    ReplyDelete
  4. kubahana ,umunezero & kubaho nta rwikekwe
    respect for all, happiness & self confidence

    ReplyDelete
  5. amahoro!, amahoro is the inner stability, which make u to feel free & express yrself ariko utabangamiye mugenzi wawe

    ReplyDelete
  6. PEACE IS WHEN UR MIND IS EMPTY!!!!

    ReplyDelete
  7. amahoro aturuka k'urukundo,umutuzo,ubwisanzure n'umutekano(with security,love,freedom,right of expression we could be having peace)>

    ReplyDelete
  8. hagenimana jean nepomusceneAugust 3, 2011 at 7:03 PM

    amahoro ni ubwigenge bwa buri wese bitewe n'uko abayeho cyane cyane akaba yumva muri we ntawe umubangamiye cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora ku mubangamira cyangwa ku mubabaza.

    ReplyDelete
  9. amahoro ni umutuzo mu mutima w'umuntu bitewe nicyo we yita umutuzo!

    ReplyDelete
  10. Jesus is the only one who can bring the peace in your heart especially if you believe him as your saver and you have born again (no Jesus no peace)
    the peace begins to appear when you feel free in your heart nothing which can judge you....

    ReplyDelete
  11. amahoro ni ukwishyira ukizana. freedom to express yourself,i mean to say whatever you think without fear.

    ReplyDelete
  12. amahoro ni umutuzo uri muri wowe ubwawe, uturutse ku mibanire myiza na buri wese na buri cyose which or who is around you.

    ReplyDelete
  13. Kuba nta ntabara siyo Mahoro afite agaciro gakomeye,ahubwo amahoro y'agaciro ni ayo mu mutima wawe kandi ayo mahoro NTA MUNTU KANDI NTA N'IKINTU CYAYAGUHA URETSE IMANA YONYINE IYAHA ABAYIZERA BATAYIRYARYA.

    ReplyDelete
  14. peace is relative!

    ReplyDelete
  15. Let there be peace on earth
    And let it begin with me!
    we can't get peace through violence, it can only be attained through understanding!

    ReplyDelete
  16. perpetual state of harmony with yourself

    ReplyDelete